Description
Ubwo “Igitabo cy’Umugenzi” cyandikwaga, bivugwa ko cyahinduwe mu ndimi zirenga 120 n’Ikinyarwanda kirimo. Abafashije mu kugihindura bacyanditse mu myandikire y’igihe cyabo kandi dukwiye kubibashimira. Uko ibihe bigenda bisimburana, imvugo nyandiko nayo irakura kuburyo ab’igihe cya vuba ntibasoma neza inyandiko yo hambere bitewe n’imihindukire y’imyandikire. Urugero rwa hafi ni nk’uko mu gihe iki gitabo cyahindurwaga mu Kinyarwanda, igihekane cya “bg” cyari kigikoreshwa mu nyandiko. Ubu icyo gihekane gisigaye gusa mu magambo amwe n’amwe. Si ibyo gusa kuko mu bihe bya kera abanditsi bakataga inshinga abasomyi bagakomeza kumva neza ubutumwa bubagezwaho. Uretse gukata inshinga byahindutse, hari n’utundi turemajambo twagiye duhindagurika guhera igihe cyahindurwaga mu Kinyarwanda kugeza ubu.
Umwanditsi yagishyize mu myandikire y'iki gihe no mu buryo bworoshye bwo kugisoma ngo abagikunze gikomeze kibafashe kidahinduye umwimerere wacyo.
Details
Publisher - Baobab Tongues Publishing Ltd
Language - Kinyarwanda
Perfect Bound
Contributors
By author
Simon Nzubahimana
Published Date - 2026-06-28
ISBN - 9781066719815
Dimensions - 23.4 x 15.6 x 1.4 cm
Page Count - 237
Payment & Security
Your payment information is processed securely. We do not store credit card details nor have access to your credit card information.
