Description
"
"
| Intego y'iyi edition ya gatatu y’iki gitabo ‘ Inkuru z’i Kanyarira’ ntitandukanye na edition zabanje yo kugarura ubusabame mu muryango nyarwanda abana n’ababyeyi bagashobora kubona uko bagwiza urugwiro hamwe bibukiranya byinshi biriho cyangwa byahozeho mu muco nyarwanda babwirana udukuru duto twuzuyemo impanuro. Iki gitabo cyakusanije inkuru nkeya, zimwe muri zo, abangana n’umwanditsi w’iki gitabo bazisomye mu bitabo by’ishuri kugeza mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza, izindi barazumvise naho izindi n’iz’imigani mihimbano yongewemo igenewe kunoza igitaramo hagati y’ abana n’ababyeyi cyane cyane abatagize amahirwe yo gukurira mu Rwanda. Iki gitabo gishya kandi cyongewemo amashusho nayo mahimbano biturutse kubyifuzo by’ababyeyi bamwe na bamwe batubwiraga ko mu gitabo giheruka byabarushyaga gusomera abana inkuru zihurutuye. Twibukiranye ko abacyumva neza ari abageze ku myaka irindwi cyangwa bayirengeje. Turibwira ko amashusho yongewemo azarushaho gutera amatsiko abana ngo basobanuze ababyeyi babo icyo avuga babone aho bahera babasomera inkuru yose. Nonone byabaye ngombwa ko amashusho tuyashyira mu mabara ngo arusheho kuboneka neza nubwo byongereye gato ikiguzi cy’igitabo, ariko turibwira ko icy’ingenzi ari ubusabane kurenza uko umuntu yabika ubutunzi adafite abo abubikira aribo abana bafite uburere. Ni muri urwo rwego umwanditsi asaba abasomyi kumwunganira bamwoherereza izindi nkuru ntoya zafasha ababyeyi n’abana gusabana ndetse zikanigisha abakiri batoya kumva no gusoma neza ikinyarwanda. |
Details
Publisher - Baobab Tongues Publishing Ltd
Language - Kinyarwanda
Perfect Bound
Contributors
Author
Simon Nzubahimana
Illustrated by
Simon Nzubahimana
Published Date - 2026-06-12
ISBN - 9781066719808
Dimensions - 27.9 x 21.6 x 0.7 cm
Page Count - 116
Payment & Security
Your payment information is processed securely. We do not store credit card details nor have access to your credit card information.
