Description
Inkuru z’i Kanyarira: Kugarura igitaramo mu muryango is a Kinyarwanda children’s and family storybook created to encourage reading, storytelling and conversation in the mother tongue. It is suitable for Kinyarwanda-speaking families, children, parents, schools and diaspora communities who want to keep the language alive through reading.
Iki gitabo cyakusanije inkuru nkeya, zimwe muri zo, abangana n’umwanditsi wacyo bazisomye mu bitabo by’ishuri kugeza mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza, izindi barazumvise naho izindi n’iz’imigani mihimbano yongewemo igenewe kunoza igitaramo hagati y’ abana n’ababyeyi cyane cyane, nkuko byasubanuwe mbere, ku batagize amahirwe yo gukurira mu Rwanda.
Ni muri urwo rwego umwanditsi asaba abasomyi kumwunganira bamusangiza izindi nkuru ntoya zafasha ababyeyi n’abana gukomeza gusabana ndetse zikanigisha abakiri batoya kumva no gusoma neza ikinyarwanda no gusobanurira abakiri bato amwe mu magambo yanditse muri iki gitabo badasobanukiwe banababwira impamvu nyamukuru ya buri nkuru.
Muzasangamo nk’amazina y’inyamaswa zivugwamo, abana batakuriye mu giturage cyo mu Rwanda bashobora kuba batazi kuko baramutse bayasobanuriwe mu rurimi bumva neza bayongera mu rutonde rw’inkoranyamagambo yabo.
Twagerageje gukurikiza impanuro z’abasomye editions zabanje badusabaga ko igitabo cyajyamo amashusho ngo bibe insemburamatsiko y’abana bifuza ko ababyeyi babo babasomera icyo gitabo. Amashusho arimo ni amahimbano agamije gusa gusobanura mu mashusho inkuru.
Nonone byabaye ngombwa ko amashusho tuyashyira mu mabara ngo arusheho kuboneka neza nubwo byongereye gato ikiguzi cy’igitabo, ariko turibwira ko icy’ingenzi ari ubusabane kurenza uko umuntu yabika ubutunzi adafite abo abubikira aribo abana bafite uburere.
Ahasigaye turibwira ko muri bunogerwe n’inkuru ziri muri iki gitabo, abasanzwe bazizi bihangane, twazanditse gusa tugamije kuzisangiza abatigeze bazumva n’abifuza kuziyibute.
Details
Publisher - Baobab Tongues Publishing Ltd
Language - Kinyarwanda
Perfect Bound
Contributors
By author
Simon Nzubahimana
Illustrated by
Simon Nzubahimana
Published Date - 2026-06-12
ISBN - 9781066719808
Dimensions - 27.9 x 21.6 x 0.7 cm
Page Count - 116
Payment & Security
Your payment information is processed securely. We do not store credit card details nor have access to your credit card information.
